“Uri Intwari Yanjye”
Hari igitabo kibara inkuru cyanditswe n’abana kikandikirwa abana, kigamije gufasha imiryango gusobanukirwa no kurwanya COVID-19.
- Biraboneka:
- English
- Kinyarwanda
Abantu bakuru ndetse n’abana ntibarumva neza uburemere n’ingaruka z’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19). Ariko usanga abana bagana abantu bakuru bakababaza ibibazo kugira ngo babafashe kumva neza ibirikuba muri iki gihe.
“Uri Inwari Yanjye” ni inkuru yanditswe n’abana ikandikirwa abana bo ku isi yose, iha abana n’ababyeyi umwanya wo kurebera hamwe ibibazo biterwa n’iki cyorezo. Iyo nkuru yatekerejwe kugira ngo isomwe n’umubyeyi, umuganga cyangwa umwarimu uri kumwe n’umwana cyangwa itsinda ry’abana. Iyo nkuru yakozwe n’abana, ababyeyi, abita ku bana n’abarimu barenga 1,700 baturuka mu bice byose by’isi bafashe umwanya kugira ngo basangize abandi uko bahanganye n’ingaruka za COVID-19.
Uwo mushinga wateguwe na komite y’itsinda ngishwanama ihuriweho n’ibigo bitandukanye yita ku buzima bwo mu mutwe, n’ubufasha ku mitekerereze n’imibanire mu bihe by’amage; ukaba ufashwa n’abantu b’abahanga ku rwego rw’isi, urw’Akarere n’Urwigihugu hakiyongeraho ababyeyi, abita ku bana, abarrimu n’abana baturuka mu bihugu 104.
Fungura “Uri Intwari Yanjye” mu Kinyarwanda kugira ngo usome iyi nkuru hamwe n’abana bawe.